Gutangira gukoresha Mudasobwa :

Bimwe mu bikokoresho bikoresha umuriro w`amashanyarazi bigira aho babyakirizwa naho babizimiriza, na mudasobwa nayo igira aho bayakiriza naho banayizimiriza, ariko mudasobwa yo ifite itandukaniro, kuko iba yahoze ikora ibintu byinshi icyarimwe ntabwo biba byiza iyo umuntu ahise akanda kuri button yo kuzimya, kuko hari amakuru yatakara cg mudasobwa ikibagirwa aho yari igeze kuko wayihatirije kuzima, niyo mpamvu buri muntu asabwa gukoresha inzira turi buvugeho hasi.

Intambwe ya 1: ukanda kuri button ya start iri mu nguni ya screen (reba hasi).

Intambwe ya 2: Kanda ahanditse Shut down.

Intambwe ya 3: Niba hari program wasize zifunguye uzabona message ikurikira ku ifoto ya gatatu iri mu ibara ryirabura.

Uba afite amahitamo 2:

o Kanda kuri Cancel ubanze usavinge ibyo wari wakoze unabifunge, wongere ukore intambwe ya 1 (utangize Mudasobwa)

o Ukande kuri Force shut down. Mudasobwa izagerageza gufunga ibyari bifunguye byose, ibi si byiza kuko ushobora gutakaza amakuru, biba byiza iyo ubanje gufunga ibyo wakoreshaga.

Byakozwe! 3. Gutangiza Mudasobwa Rimwe na rimwe bijya biba ngombwa ko mudasobwa inanirwa! Bishobora guterwa n`impamvu nyinshi: Gufungura ibintu byinshi icyarimwe, wayicanye nabi, bityo bikenera ko utangiza Mudasobwa, Gutangiza mudasobwa bitandukanye no kuzimya Mudasobwa. Iyo urangije akazi wakoraga uzimya mudasobwa ariko iyo ukiri gukora akazi kawe kuri mudasobwa ushobora gutangiza mudasobwa, irazima ikongera ikicana.

Intambwe ya 1:Niba ushaka kuzimya ukanda kuri button ya start iri mu nguni ya screen (reba hasi ku ifoto ibanza).

Intambwe ya 2: Intambwe ya 3: Niba hari program wasize zifunguye uzabona message ikurikira Kanda ahanditse Restart.